Olivier Nizeyimana, Prezida wa Mukura Victory Sports arasaba abanyamuryango b’umuryango mugari kubahiriza igihe cyateganyirijwe inama y’inteko rusange bijyanye n’ibindi bikorwa biteganyijwe ku munsi w’ejo.

Ni inteko rusange iba kuri iki cyumweru taliki 24 Nzeli 2017 kuri Gallileo Stadium ku Karubanda mu mujyi wa Huye, itangire saa tatu zuzuye.

Aganira na mukuravictorysport.com, Prezida Nizeyimana yagaragaje ko abanyamuryango bakwiye kuzinduka kugira inama itangirire igihe haboneke umwanya wo kwerekana abakinnyi bashya no kureba umukino wa gicuti uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports saa cyenda n’igice kuri Stade Huye,

Prezida Nizeyimana yagize ati :’’Ndasaba abanyamuryango n’abakunzi ba Mukura ko bakubahiriza amasaha, kuko dufite umupira twifuza ko twagaragariza ishusho y’ikipe yacu.Na bya bitekerezo tubiganire, yego ibyo kugura abakinnyi twarabirangije ndetse turi kubashakira ibyangombwa ariko ntitwabura ibyo umuntu akosora.Ndasaba abafana ko twakwitabira inama hakiri kare tugeze nka saa saba abantu baruhuke gake tuze kureba umupira tumeze neza’’

Prezida wa Mukura yanaboneyeho kugaruka ku by’ingenzi bizigirwa muri iyi nama.

Ati :’’Inteko rusange ni yo mahirwe tugira cyane ko iba buri gihe, tubereka raporo z’imikorere n’imitungo kuko burya ni byo bikunze kuzana amakimbirane muri za association,twamara kubigaragaza tukabaha urubuga bakatungenga bakanagira inama batugira.Hazanabaho gahunda zo guhuza abanyamuryango.Turanatekereza ko hajyaho uburyo bwumvikanyweho na bose bwo gukorana n’abafana mu mibereho myiza y’ikipe .Ni naho abafana babasha kutubona mu buryo bworoshye kandi bwemewe n’amategeko’’

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
20/12/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN