Nshimiyimana Canisius, wari bakinnyi 11 b’ ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afrika CAN 2004 muri Tuniziya, aravuga ko mu mpera z’ukwakira azaba yarangije gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe bw’umupira.

Ni igitabo kiri mu ma Paji arenga magana abiri kuri ubu kigeze ku mutwe wa nyuma ubundi kikabona kujyanwa mu icapiro

Nshimiyimana wakiniye igihe kirekire ikipe ya Mukura VS avuga ko ari igitekerezo yagize agamije kutibagirwa ibihe byiza yagize anabikora kugira ngo abere abana b’iki gihe ikitegerezo.

Ati :’’Nakunze gusoma ibitabo byinshi nkareba amagambo meza arimo n’inyigisho nanjye ndavuga nti kuki ntakabaye nandika ubuzima bwanjye ku mupira w’amaguru ku buryo n’umwana wanjye, umuturanyi inshuti, n’abasportif nimba narapfuye azajya agisoma agakuramo amagambo runaka’’

Nshimiyimana yakiniye Mukura igihe

Uyu musore wavukiye i Cyarwa ya Tumba mu mujyi wa Huye, agaragaza ko yifuje kwerekana ubuzima bugoye banyuzemo kandi ntacike intege kugeza agiye mu ikipe y’igihugu.

Ati :’’Ni igitabo kivuga ku buzima bwanjye mu mupira w’amaguru kuva ndi umwana muto kugera ubu n’umupira w’amaguru muri rusange.Harimo n’amwe mu mazina yagize akamaro muri rusange.Nko ku buzima bwanjye mvugamo ikibuga natangiriyeho nkerekana ingendo nakoraga n’amaguru, uburyo byangorana kubona ifunguro ; iby’amafaranga ya mbere nahembwe ahwanya n’ibihumbi 65 nkayagura igare n’ibindi’

Yanabaye umutoza wungirije wa Mukura

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
05/11/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
MUSANZE

Dernier Match

Azam Premier League
STADE NYAMAGABE
28/10/2017 | 15:30
AMAGAJU 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN