Ubuyobozi bwa Mukura VS bwishimiye gutangariza abanyarwanda ko bwaguze myugariro Iragire Said wari Kapiteni wa Muzinga Fc yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi.

Ni umusore wasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa gatanu taliki 28 Nyakanga 2017.

Akimara gusinya, Iragire yavuze ko aje gufasha Mukura Vs mu bwugarizi bwo hagati agatanga imbaraga ze zose kugira ngo Mukura Vs ize mu makipe y’imbere.

Yagize ati :’’Nagize amahirwe kuko umutoza wayo asanzwe anzi i Burundi, nziko bizagenda neza.Imana ninshoboza nzerekana itandukaniro ku bandi bugarizi ba hano mu Rwanda mpeshe ishema ikipe yanjye’

Uyu musore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yongeyeho ko azaharanira gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibyo wamenya kuri uyu myugariro

Iragire ni umusore w’imyaka 24, ni mwene Mukarugomwa Maria w’umunyarwandakazi na Idi Djuma ufite ubwenegihugu bw’u Burundi.

Yatangiriye umupira we mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura.

Yageze mu cyiciro cya mbere mu 2013 akinira Muzingaahava yerekeza muri Vitalo mu mwaka wakurikiyeho aza kugaruka muri Muzinga mu 2015 akomeza kuyikinira kugeza ubu asinyiye Mukura.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
APR FC 06 06 13
2
SC Kiyovu 06 02 12
3
AS Kigali 06 05 10
4
Police 05 03 10
5
Etincelles 06 02 09
6
Mukura VS 06 01 09
7
Sunrise 06 -1 08
8
Rayon Sports 05 04 08
9
Marines 06 00 08
10
Musanze 06 -1 07
11
Bugesera 06 -4 07
12
Gicumbi 06 -5 06
13
Amagaju 06 -2 06
14
Espoir 06 -2 06
15
Kirehe 06 -5 06
16
Miroplast 06 -3 05

Match Prochain

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
15/06/2017 | 15:30
MUKURA VS 0
VS
1 KIREHE

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN