Mukura VS yanyagiye Intare Fc ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura umukino wa shampiyona wo mu mpera z’icyumweru.

Ibitego bya Mukura byinjijwe na Ngama Emmanuel, Nshimiyimana Ibrahim na Hakizimana Kevin watsinze ibitego bitatu.

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi bari bari banyotewe kubona ikipe yabo nyuma yo guhabwa umubiligi Yvan Minnaert.

Umutoza yishimiye uko ikipe yitwaye avuga ko ibyo yabonye mu mukino bizamufasha gutegura neza umukino wa Pepiniere uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Huye.

Abakinnyi bari babanjemo mu gice cya mbere batsinda igitego kimwe:Andre Mazimpaka, Rugirayabo Hassan, Manirareba Ambroise, Twagirayezu Fabien, Ndkumana Patrick,Abou Ndayegamiye, Bukuri Christophe, Gakuru Tresor,Habihirwe Aristide, Ngama Emmanuel na Ndayishimiye Christophe.

Ikipe yinjiyemo mu gice cya kabiri itsinda ibitego bine:Kimanuka Jean Claude, Zagabe Jean Claude, Simpenzwe Hamidou, Mwiseneza Daniel, Manirareba Ambroise,Niyonzima Ally, Harelimana Lewis, Habimana Yussuf, Samba Cedrick, Hakizimana Kevin na Nshimiyimana Ibrahim.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE UMUGANDA
21/10/2017 | 15:30
ETINCELLES
VS
MUKURA VS

Dernier Match

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS 1
VS
2 POLICE FC

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN