Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2017/2018, Mukura VS yanganyije na Espoir FC 0-0 mu mukino wa gicuti.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, ubera kuri Stade wa Rusizi imbere y’abafana bari benshi.

Wari umukino wa mbere kuri Mukura VS nyuma y’iminsi 12 mu myitozo mu gihe Espoir yakinaga umukino wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugarama Fc na Etoile de l’Est y’i Bukavu.

Uyu wabaye umwanya kuri Haringingo Francis, umutoza mushya wa Mukura wo kureba imbaraga n’urwego rw’abakinnyi bashya banabanje mu kibuga. Aba barimo:Umunyezamu Rwabugiri Omar, ba myugariro bo hagati Nshimiyimana David, Iragire Saidi na Gael Duhayindavyi banakinye uyu mukino wose. Hari kandi na Gasozera Hassan.

Haringingo yanarebye urwego rw’abakinnyi Manirareba Ambroise wakinaga nka myugariro w’ibumoso, Zagabe wari iburyo. Yanarebaga niba Cyiza Hussein na Samba Cedric bafasha Gael Nduhayindavyi mu bo hagati. Ni nako Kwizera Tresor na Nshimiyimana Ibrahim basatiraga izamu.

Mu gice cya cya mbere nta buryo bwabonetse bwinshi bwabazwe ku ruhande rwa Mukura na Espoir .
Iki gice cyaranzwe ahanini na za coup franc ku ruhande rwa Mukura na za koruneli ku mpande zombi. Hanagaragaye ubufatanye mu bwugarizi butanga icyizere kandi bwerekana ko bushobora kuzaba ari ubwa mbere mu Rwanda bwa Nshimiyimana David na Iragire Saidi cyane ko bahagamye rutahizamu w’ibigufu John Semazi wa Espoir bakamwereka ko bari hejuru.

Mu gice cya kabiri, Haringingo Francis yanahaye umwanya Habihirwe Aristide yifuza kujya akinisha hagati amukuye ku ruhande akura mu kibuga Cyiza Hussein naho Gasozera Hassan asimbura Hakizimana Kevin, ahita ajya ku ruhande rw’iburyo inyuma Zagabe yigira imbere.

Nko mu gice cya mbere binajyanye kandi n’ikibuga kitari cyiza, nta buryo bwabazwe bwabonetse usibye aho Zagabe yateye koruneli Iragire ayiteresha akaguru umupira uca hejuru gato.

Haringingo wifuzaga gupima uburyo bwe bwo kugarira, yaje gukuramo Iragire Saidi yinjiza Simpenzwe Hamidou uzwi nka Dudu.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN