Ubuyobozi bwa Mukura VS bukomeje ibiganiro n’abakinnyi batandatu barangije amasezerano mu rwego rwo kubaka ikipe mu buryo burambye.

Aba bakinnyi bari mu biganiro na Mukura VS ni Cyiza Hussein, Mazimpaka Andre, Habimana Yussuf, Ndayishimiye Christophe, Mwiseneza Daniel na Shyaka Philbert.

Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga mukuru yavuze ko bifuza kubaka Mukura VS bahereye ku bakinnyi bari bahari.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura yagize ati :’’Turifuza ko nta n’umwe mu bakinnyi bacu waducika, twumva ahubwo twazana abandi aho guhora dutanga abakinnyi bacu beza. Twizeye ko aba turi mu biganiro tuzabasha kugumana’’

Minnaert ntazahabwa amasezerano mashya

Ku bijyanye n’umutoza,Niyobuhungiro avuga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba batangaje umutoza usimbura Ivan Minnaert utazahabwa amasezerano mashya ; uyu mutoza akazaba ari we ugira ijambo mu bakinnyi bazagurwa.

Mukura ikomeje gushimira abanyamuryango bayo bitanga mu bushobozi bw’amikoro kugira ngo haboneke amafaranga yo kugura aba bakinnyi, by’umwihariko ikanashimira, KNC, umuyobozi wa Radio na TV 1witanze akemera kugura umukinnyi.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
20/12/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN