Mukura Victory Sport iratangira ikina na Vision FC muri 1/16 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro kuri iki cyumweru kuri Stade Muhanga.

Mu kiganiro umutoza wungirije wa Mukura, Nshimiyimana Canisius yagiranye na mukuravictorysport.com, yavuze ko nk’abatoza n’abakinnyi bubaha iyi kipe ya Vision kabone n’ubwo ari iyo mu cyiciro cya kabiri.

Yagize ati "Ntiwamenya iby’aya makipe yo mu cyiciro cya kabiri. Biba ari ubwa mbere mugiye guhura, nta mukinnyi wayo uba uzi, ntuzi ngo akina gute. Ikindi nabo baza bashaka kubaka izina, bakamera nka Bugesera FC yakuyemo Rayon Sports ikiri mu cyiciro cya kabiri."

Canisius yanemeje ko nta mpinduka nyinshi bakora ku bakinnyi basanzwe babanzamo, keretse kugira bake baruhura nyuma y’imikino myinshi ya shampiyona bamaze igihe bakina.

Kuri gahunda ikipe izatsinda hagati ya Mukura na Vision Fc izahura n’izaba yatsinze hagati Gicumbi FC na Pepiniere mu mikino ya 1/8 izaba taliki 22 Kamena.
Mukura ishobora guhura na Rayon Sports mu gihe zombi zaba zigeze muri ¼ cy’iri rushanwa mu mukino uzaba taliki 25 Kamena 2016.

Biteganyijwe ko umukino ubanza wa ½ uzaba taliki 28 Kamena naho uwo kwishyura ube taliki 01 Nyakanga 2016. Ikipe izatwara igikombe taliki 04 Nyakanga ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Conderation Cup.

Kure Mukura iheruka kugera muri iri rushanwa ni ku mukino wa nyuma muri 2009 aho yatsinzwe na ATRACO 1-0.

Dore uko amakipe yose yatomboranye muri 1/16 :

Police FC vs Rugende TC
Rayon Sports vs Miroplast
Isonga vs Etoile de l’est
APR vs United Stars
SC Kiyovu vs Intare
Espoir Fc vs Gasabo Utd
Gicumbi vs Pepiniere
Étincelles vs Hope FC
AS Kigali vs Vision Jeunesse Nouvelle
Mukura VS vs Vision
Sunrise vs SEC
Bugesera vs Kirehe
AS Muhanga vs Espérance
Marines vs Interforce

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE HUYE
13/10/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
POLICE FC

Dernier Match

Azam Premier League
STADE KIREHE
30/09/2017 | 15:30
KIREHE 0
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN