Ubuyobozi bwa Mukura VS bwifuje gukuraho urujijo ku bibazo by’abakinnyi Hakizimana Muhadjiri na Niyonzima Ally bagaragaje imyitwarire mibi muri iyi minsi.

Muhadjiri yahawe imbabazi

Hakizimana Muhadjiri wahawe imbabazi

Nk’uko bisobanurwa na Sheikh Habimana Hamdan, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, Muhadjiri yari yahagaritswe azira imyitwarire mibi yagaragaje yo kutubahiriza amategeko agenga ikipe, yanga gutahana n’abandi bakinnyi.

Sheikh Habimana avuga ko Muhadjiri yanditse ibaruwa asaba imbabazi z’amakosa yakoze, ahabwa imbabazi.

Umunyamabanga wa Mukura VS yagize ati"(Muhadjiri ) yasabye imbabazi abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi. Natwe twahise duterana mu gihe cya vuba dufata icyemezo cy’uko yaba agarutse mu bandi, cyane ko ibyo yasabwaga yari yamaze kubyubahiriza mu masaha 48."

Yunzemo ati"Hari amasezerano Muhadjiri yagiranye na Mukura Vs hafatwa n’ibyemezo bidasanzwe, ibyo yabisinyiye. Hari n’izindi ngamba zafashwe kubera imyitwarire ye. Dutegereje kureba niba azubahiriza amabwiriza yahawe."

Niyonzima yaburiwe irengero

Niyonzima wabuze

Sheikh Habimana yavuze ko umukinnyi Niyonzima Ally,usanzwe ukina hagati yashatse kujya mu Budage nta muntu ubizi, aza gufatirwa mu Bugande atarurira indege.

Sheikh Habimana avuga ko Niyonzima ari umwambuzi, wari ugiye atwaye amafaranga yo kumugura yaherukaga guhabwa ubwo yasinyaga amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

Sheikh Habimana yagize ati"Ally (Niyonzima) ni umwambuzi. Ally yarahemutse. Twe twamuhaye amasezerano mashya , atwaka amafaranga yose turayamuha , tunamwishingira muri imwe muri banki kugira ngo afate ideni ryamufasha mu buzima bwe. "

"Icyakurikiyeho ni uko yavuye aho bakinnyi batuye arajyenda arabura. Twifashishije inzego z’abinjira n’abasohoka n’iza Polisi y’u Rwanda . Agenda ntawe yasezeye "

Umunyamabanga wa Mukura VS yanavuze ko batazi icyatumye aza mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri.

Sheikh Habimana yavuze ko batangiye inzira zo kongera kwifashisha inzego z’umutekano kugira ngo bamenye aho uyu musore aherereye nyuma y’amakuru avuga ko yasubiye i Burundi kuri uyu wa kabiri.

Aha yagize ati"Ubu twatangiye inzira zo kumukurikirana twifashishije inzego zibishinjwe. Byanze mu nzira z’amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda, tuzifashisha inzira z’ubutabera"

Umunyamabanga wa Mukura asoza avuga ko ibibazo by’aba bakinnyi babiri ntacyo byahinduye ku mwuka mwiza uri mu ikipe, cyane ko ari imyitwarire y’abantu ku giti cyabo, bitandukanye no kuba byaba ari ibibazo rusange nko kudahembwa.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
29/11/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN