Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwishimiye kumenyesha abanyamuryango, abafatanyabikorwa n’abakunzi bose ba Mukura ko Umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya wa Mukura.

Haringingo bakunda kwita "Coach Mbaya" yatozaga Vital’o yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura akaba yasinye amasezerano yo gutoza Mukura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Bimwe mu byihutirwa Umutoza Haringingo azaheraho akigera muri Mukura ni ukugura abakinnyi bazafasha Mukura mu mwaka utaha w’imikino.

Haringingo asimbuye Umubiligi Ivan Jacky Minnaert watoje Mukura kuva mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka agasezera ku mirimo ye muri Kamena.

Tumuhaye ikaze kandi tumwifurije amahirwe masa.

Classements

No Team Pg GD PTS
1
AS Kigali 08 09 16
2
SC Kiyovu 07 03 15
3
APR FC 08 06 15
4
Police 08 03 12
5
Mukura VS 08 01 11
6
Etincelles 08 01 10
7
Gicumbi 08 -4 10
8
Sunrise 08 -2 09
9
Kirehe 08 -4 09
10
Bugesera 08 -4 09
11
Rayon Sports 05 04 08
12
Musanze 07 -1 08
13
Marines 07 -3 08
14
Amagaju 08 -2 07
15
Miroplast 08 -3 07
16
Espoir 08 -4 07

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
20/12/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN