Haringingo Francis, umutoza wa Mukura VS aravuga ko Mukura Vs imaze kugera ku rwego rwo rwiza nubwo hakiri utuntu duto two gukosora.

Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ni umukino Mukura yanatsinzemo igitego ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira, ndetse inabona uburyo butandukanye cyane cyane ku ruhande rwa Mutebi Rachid. Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yanacishagamo igasatira, ndetse nayo iza guhusha Penaliti yatewe na Habyarimana Innocent mbere y’uko Mugheni Fabrice atsinda igitego ku munota wa 80.

Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura, yemera ko Mukura iri kugaragaza kumenyera no gukina umupira mwiza muri rusange.

Yanaboneyeho kubwira abakunzi ba Mukura VS ko hakibura utuntu duto ariko natwo abizeza kudukosora.

Haringingo ati :’’ Mu busanzwe Tactiquement ntabwo dukina nabi gusa urebye uko twakinye hari ibyo gukosora bijyanye no kurema ibitego n’imbaraga dukoresha mu bwugarizi cyane cyane ku mupira ya kabiri, iba ishobora gucika umunyezamu, aho ba myugariro bagomba kuba maso.Ibi bizakosoka’

Mukura ikaza gukina umukino wo kwishyura na Kiyovu Sports kuri iki cyumweru taliki 24 Nzeli 2017 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Classements

No Team Pg GD PTS
1
Amagaju 01 02 03
2
Etincelles 01 02 03
3
APR FC 01 02 03
4
Gicumbi 01 01 03
5
Marines 01 01 03
6
Mukura VS 01 01 03
7
SC Kiyovu 01 01 03
8
AS Kigali 01 00 01
9
Rayon Sports 01 00 01
10
Espoir 01 -1 00
11
Miroplast 01 -1 00
12
Kirehe 01 -1 00
13
Musanze 01 -1 00
14
Sunrise 01 -2 00
15
Bugesera 01 -2 00
16
Police 01 -2 00

Match Prochain

Azam Premier League
STADE STADE HUYE
20/12/2017 | 15:30
MUKURA VS
VS
GICUMBI

Dernier Match

Azam Premier League
STADE STADE AMAHORO
26/11/2017 | 15:30
APR FC 1
VS
1 MUKURA VS

MUKURA sur Facebook

MUKURA sur Twitter

KINY EN